AmakuruUtuntu Nutundi

Ababikira batatu binjiza asaga miliyoni 980 z’amafaranga y’u Rwanda mu gucuruza urumogi

Ababikira batatu bo mu Ntara ya California muri Leta zunze ubumwe za Amerika, bamaze kugera ku rwego rwo kwinjiza angana n’ibihumbi 850 by’Amapawundi buri mwaka, Arenga miliyoni 980 z’Amanyarwanda mu gihe bamaze imyaka 8 bacuruza urumogi.

Aba babikira uko ari batatu bacuruza imiti bakora mu rumogi, igafasha abantu batandukanye kuvurwa indwara nazo ndetse ikaba ifasha n’abarwayi ba kanseri.uko ari batatu bahingira hamwe urumogi bakagabana amafaranga nyuma yo kugirisha imiti yabo.

Kate,Darcy na Alice basanzwe banakora umurimo w’Imana, bahisemo gucuruza urumogi kugira ngo bafashe rubanda gukira indwara za hato na hato babaswe nazo.

Umwe muri bo witwa Kate Meeusen, aherutse kwandika igitabo gihugura abagabo mu gihe cyo gutera akabariro aho yagize Ati:’Njye nsa n’uwaremanwe n’urumogi. Mfite imbaraga nyinshi, gucuruza iyi miti dukora mu rumogi,bidufasha kubona amafaranga menshi adufasha kurushaho gufasha abantu.

Imiti yabo icishwa mu Uganda gusa ingufu za yo n’inkizurumogi rusanzwe.

Mu w’1996, nibwo Leta ya California yashyizeho itegeko ryemerera abantu gukoresha urumogi ku mpamvu z’ubuvuzi kandi Leta 13 muri Leta zunze ubumwe za Amerika zemereye abantu gukoresha urumogi mu gihe haba ari impamvu y’umuti.

Aba babikira bamaze imyaka 8 bacuruza urumogi

Imiti yabo bakora mu rumogi imaze kubinjiriza agatubutse
Twitter
WhatsApp
FbMessenger