Amakuru

Ababarirwa mu magana bahitanwe n’inkubi y’umuyaga mu bihugu bya Malawi na Mozambique

Ibikorwa by’ubutabazi byamaze gutangira mu bihugu bya Malawi na Mozambique, mu rwego rwo gufasha abagizweho ingaruka mbi n’umuyaga ukomeye wibasiye ibi bihugu byombi bibarizwa mu majyepfo y’umugabane wa Afurika.

Uyu muyaga wari ufite umuvuduko wa Kilometero 200 ku isaha, washegeshe cyane Umujyi wa Beira wo muri Mozambique uri hafi y’inyanja y’Abahinde.

Imibare igaragaza ko abagera kuri miliyoni imwe n’igice bagizweho ingaruka mbi n’uyu muyaga wateje imyuzure ikomeye, mu gihe abantu mu 120 bo mu bihugu bya Malawi na Mozambique ari bo bamaze kumenyekana ko bishwe na wo.

Amakuru avuga ko iyi nkubi y’umuyaga yamaze guhindura icyerekezo igana mu gice cy’Uburengerazuba giherereyemo igihugu cya Zimbabwe.

Nk’uko byatangajwe na Herve Verhoosel uvugira umuryango mpuzamahanga wita ku biribwa WFP, abagera ku bihumbi 10 bamaze kuva mu byabo, na ho ibikorwa remezo birimo imihanda, amateme ndetse n’imyaka y’abaturage bigurukanwa n’umuyaga.

Magingo aya ntiharamenyekana neza umubare wa nyawo w’ababa bishwe n’uyu muyaga. Cyakora cyo ku wa gatatu w’iki cyumweru umuryango w’abibumbye wari watangaje ko imyuzure yatewe n’uyu muyaga yari yishe abantu 122 barimo 66 bo muri Mozambique na 56 bo muri Malawi.

Mu itangazo yashyize ahagaragara ku wa gatanu, Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye Antonio Guterres yavuze ko ababajwe cyane n’abatakaje ubuzima, ibyangiritse ndetse n’abavuye mu byabo; aboneraho no kwihanganisha abagizweho ingaruka n’iki kiza bose.

Amashusho yafashwe n’ibyogajuru agaragaza ko akarere ka Chikwawa ko muri Malawi kangijwe cyane n’imyuzure, mu gihe intara za Zambezia na Tete zo muri Mozambique na zo zangiritse bikomeye. Ibihumbi by’abaturage bamaze kuva mu byabo, mu gihe hectares ibihumbi 168 z’imyaka zangiritse bikomeye.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger