AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahanga

Aba Taliban basabye gutambutsa ijambo mu nteko ya UN iteraniye i New York muri iki Cyumweru

Aba Taliban basabye kugeza ijambo ku bategetsi b’isi mu nteko rusange y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) muri iki cyumweru iteraniye i New York muri Amerika.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’uyu mutwe yatanze ubwo busabe mu ibaruwa yo ku wa mbere. Akanama ka ONU kazafata umwanzuro kuri ubu busabe.

Aba Taliban banagennye umuvugizi wabo i Doha muri Qatar, witwa Suhail Shaheen, nk’ambasaderi wabo muri ONU.

Uyu mutwe, wafashe ubutegetsi mu kwezi gushize, wavuze ko ambasaderi muri ONU wa leta bahiritse atagihagarariye Afghanistan.

Ubusabe bwabo bwo kwitabira impaka zo ku rwego rwo hejuru zo muri ONU burimo kwigwaho n’akanama kagenzura ukuzuza ibisabwa, kagizwe n’ibihugu icyenda birimo Amerika, Ubushinwa n’Uburusiya, nkuko byavuzwe n’umuvugizi wa ONU.

Ariko bishoboka ko abagize ako kanama batazaterana mbere yuko iyi nama ya ONU irangira ku wa mbere w’icyumweru gitaha. Kugeza icyo gihe, nkuko bikubiye mu matageko ya ONU, Ghulam Isaczai azakomeza kuba ambasaderi wa Afghanistan muri ONU.

Yitezweho kugeza ijambo ku nteko rusange ya ONU ku munsi wa nyuma wayo ku itariki ya 27 y’uku kwezi kwa cyenda. Ariko aba Taliban bavuze ko iyo ambasade “itagihagarariye Afghanistan”.

Banavuze ko ibihugu byinshi bitacyemera uwahoze ari Perezida Ashraf Ghani nk’umutegetsi wa Afghanistan.

Bwana Ghani yavuye muri Afghanistan mu buryo bw’ikubagahu ubwo intagondwa z’aba Taliban zakatazaga zerekeza mu murwa mukuru Kabul, ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa munani. Kuva icyo gihe yahawe ubuhungiro muri Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

BBC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger