AmakuruImikino

Aba-Rayon bahize abandi mu kuba inyuma ya Rayon Sports bagiye kubyungukiramo

Fan Base ya Rayon Sports ku bufatanye n’uruganda rwa Skol, bateguye igikorwa cyo guhemba abafana 29 barebye imikino yose ya Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino.

Ni igikorwa kizabera ku kabari k’abafana ba Rayon Sports Blue Empire kari Cosmos i Nyamirambo  mu murenge wa Rwezamenyo ho mu karere ka Nyarugenge, ejo ku wa kabiri Tariki ya 01 Ukwakira 2019.

Aba bafana batoranyijwe hagendewe kuri gahunda yashyizweho n’uruganda rwa Skol Rwanda Ltd yiswe ‘Gikundiro Promotion’ aho umufana yahabwaga ifishi atereshamo Kashe kuri buri mukino yitabiriye.

Tuyishime Karim, umuyobozi ushinzwe Marketing mu ruganda rwa Skol yabwiye urubuga rw’ikipe ya Rayon Sports ko abahize abandi ari abafana 30.

Ati” uzahemba abantu 29 kuko aribo bashoboye kuzuza kasha 30 muri ‘Gikundiro Promotion’. Wasanga hari n’abandi barebye imikino yose nta gusiba ariko nta bundi buryo bwo kubyemeza niba nta kasha bateresheje nkuko twagiye tubyamamaza mu mwaka ushize w’imikino.’’

Tuyishime yavuze ko aba bafana bazahembwa itike yo kureba imikino yose Rayon Sports yakiriye batishyuye, mu rwego rwo gutera ishyaka abandi bafana.

Abazitabira uyu muhango bazahagurukira rimwe berekeza kuri stade Amahoro bagiye gushyigikira Rayon Sports mu mukino wa Super Cup 2019 uzayihuza na AS Kigali, umukino uzatangira saa 15:00.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger