AmakuruUmuziki

“Aba banyarwanda mbagire nte koko?” Beka Flavour

Umuhanzi ukomoka muri Tanzania witwa Beka Flavour yatunguwe no kubona  indirimbo ye Sikinai”, yibwa n’abahanzi babanyarwanda Dream Boys  bayita “Romeo & Juliet” bayisohora bafatanyije n’umuraperi Riderman.

Iyi ndirimbo itsinda rya Dream Boys rikimara kuyishyira hanze yamaganiwe kure n’abantu benshi bazi kumva neza umuziki, bavuga ko ari inyiganano y’indirimbo y’umuhanzi Beka Flavour ukomoka muri Tanzania, batangira gufata izi ndirimbo zombi bakazihuza barangiza bakazishyira ku mbuga nkoranyambaga birinda bigera kuri Beka Flavour.

Beka Flavour akibona ibi bintu yaratunguwe cyane  agira ati “Aba banyarwanda mbagire nte koko? Mungire inama. Biganye indirimbo yanjye nta burenganzira, mbabajije barambwira ngo ni uko ntashaka kujya gukora igitaramo iwabo, niyo mpamvu bafashe umwanzuro wo kuyisubiramo kugira ngo bakore igitaramo ubwabo. Nasetse cyane.”

Bamwe mubakurikira uyu muhanzi ku rubuga rwa Instagram basabye uyu muhanzi wo muri Tanzania kureba aba bahungu b’inzozi “Dream Boys” ntabakurikirane ko ahubwo ari abo kugawa ku gikorwa nkiki bakoze.

Uyu Beka Flavour ushinja Dream Boys kumutwarira indirimbo yakoze mu itsinda “Yamoto Band” ryaje gusenyuka buri wese afata inzira ye mu muziki n’ahandi , muri iritsinda yari kumwe na  Aslay, Maromboso, ndetse na  Enock Bella

Ubutumwa uyu muhanzi wo muri Tanzania yanditse kuri Instagram
Beka Flavour

Dream Boys bashinjwa kwiba indirimbo y’abandi

‘Romeo & Juliet’ Indirimbo nshya ya Dream Boys bafatanyije na Riderman

‘Skinai’ indirimbo ya Beka Flavour

https://www.youtube.com/watch?v=2FfRDWRtqs8

Twitter
WhatsApp
FbMessenger