AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

60% by’abatuye Zimbabwe bibasiwe n’inzara itarabonerwa umuti

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuyobozi mu Muryango w’Abibumbye Madamu Elver yavuze ko 60% by’abaturage miliyoni 14 z’abatuye Zimbabwe batabasha kubona  ibiryo bihagije by’ibanze.

Avuga ko inzara ikomeje kwibasira abaturage b’iki gihugu ari ishusho mbi ku ruhande rw’abene cyo.

“Buhoro buhoro, abaturage ba Zimbabwe bari hafi yo kwicwa n’inzara yatewe na muntu,” ayo ni amagambo ya Hilal Elver, intumwa idasanzwe ya LONI ishinzwe urwego rw’uburenganzira ku biryo, nyuma y’iminsi 10 yari amazemo mu rugendo mu gihugu.

Mu itangazo yasohoreye i Harare mu murwa mukuru,

Yongeyeho Ati: “Benshi mu bantu twavuganye i Harare bambwiye ko bashobora kurya rimwe gusa ku munsi.”

Yanasobanuye ko ikibazo cy’imirire mibi cyabaye karande mu byaro no mu bice by’imijyi, kandi ko abaganga bo ku bitaro bikuru by’i Harare bamubwiye ko “impfu z’abana bishwe n’indyo idahagije ziyongereye mu mezi macye ashize.”

Yagize ati:”Inkuru ziteye ubwoba numvise kuri banyirakuru b’abana, ababyeyi na banyirasenge b’abana bagerageza kurinda abana inzara, mu bibazo bya buri munsi, zizagumana nanjye.”

Imvura yabaye nke ndetse n’ibihe bihindagurika ku buryo budahoraho byagize ingaruka ku musaruro, kandi n’igabanuka ry’agaciro k’ifaranga risobanuye ko abantu bagorwa no kubona ibibatunga by’ibanze.

Yanavuze ko: “Abanya Zimbabwe navuganye nabo i Harare no mu nkengero zayo basobanuye ko n’ubwo ibiribwa byaba bihagije mu masoko, igabanuka ry’umushahara wabo rivanze n’itakaza ry’agaciro k’ifaranga riri ku kigero cya 490%, byatumye bagorwa n’ibibazo byo kutabona ibyo kurya ndetse binagira ingaruka ku miryango yifashije.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger