AmakuruImyidagaduro

50 Cent yikomye Mayweather waguze isaha ya zahabu ihenze ku Isi

Floyd Mayweather umuherwe ukina umukino w’iteramakofe yaguze isaha ya zahabu ifite agaciro ka miliyoni 18 z’amadorali ($18 M).

Uyu mukinnyi w’iteramakofe unaza ku mwanya wa mbere w’abakinnyi bafite agatubutse kurusha abandi ku Isi abicishije kuri Instagram yatatse ibigwi iyi saha yaguze avuko ari cyo kintu aguze gihenze  kuva Miami , Newyork Los Angeles, Vegas  n’ahandi ku Isi.

Yagize ati” Iyi ni isaya yanjye  shya , yitwa (The Billionaire Watch)  isaha y’abamiliyonere,  niba utayiziho byinshi  baza Google, Billionaire Watch . ifite agaciro ka Miliyoni 18 z’amadorali $18M, nayiguze  n’ahantu heza hacuruza imidali, ibintu by’agaciro gakomeye  ku Isi, bahita Tadashi Fukushima ntahandi nakongera kugura imidali n’ibindi bintu b’agaciro ku Isi.”

Umuraperi wamenyekanye mu myaka ishize na nubu akaba agifite izina rikomeye ku Isi 50 Cent , akimara kubona ibi yagiye kuri Instagram ye avuga ko ibi  Mayweather  yakoze ari ubucucu , bitari bikwiriye abifata nko gupfusha amafaranga ubusa.

50 Cent akoresheje ifoto y’isaha n’ifoto y’ikinyamakuru cyanditse iyi nkuru yanditse agira ati “Bagabo hari umuntu umwe w’igicucu ku isi mutigeze mubona , ni ubugoryi kugura isaha nk’iriya”

Iyi saha yakozwe mu mwaka wa 2015 na Kampani yitwa  Jacob & Co iyi ikaba ari kampani ya Jacob Arabo yayishinje mu 1986,ikaba icuruza ikanakora imidali, n’ibindi bintu bito  by’agaciro cg bihenze cyane  ku Isi  , ikindi iyi kampani ikorana na kampani y’abayapani Tadashi Fukushima.

Ngiyo isaha Mayweather yaguze ihenze ku Isi igura Miliyono 18 z’amadorali
Ngiyo isaha ihenze ku Isi yakozwe na Jacob na Co ikaba yaguzwe n’umuteramakofe Flyod Mayweather
50 Cent anenga ibyo Mayweather yakoze
Mayweather ku rukuta rwa Instagram ataka isaha yaguze

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger