AmakuruImikino

26 ba Uganda bazatoranywamo abaziyambazwa mu gikombe cya Afurika batangajwe

Sebastian Desabre utoza iIkipe y’igihugu ya Uganda “The Cranes”, yamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 26 bagomba gutangira umwiherero w’igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri.

Mu minsi ishize uyu mutoza yari yabanje guhamagara abakinnyi bakina imbere muri shampiyona ya Uganda ari na bo bari bamaze iminsi mu myiteguro. Kuri uyu wa kabiri, umutoza Desabre yongeye guhamagara abandi bakina hanze ya Uganda, bose hamwe buzura abakinnyi 26.

Ni urutonde rugaragaraho William Luwagga Kizito wari umaze igihe adahamagarwa mu kipe y’igihugu ya Uganda cyo kimwe na Mike Azira ukinira ikipe ya Montreal yo Leta zunze ubumwe za Amerika.

Abakinnyi bari bamenyerewe mu kipe y’igihugu ya Uganda babuze amahirwe yo kuyijyamo barimo Muhammad Shaban, Edrisa Lubega na Milton Karisa.

Biteganyijwe ko Imisambi ya Uganda izakorera umwiherero i Abu Dhabi muri UAE, Aho izakinira imikino ibiri ya gicuti mbere yo kwerekeza mu Misiri.

Urutonde rw’abakinnyi 26 bahamagawe n’umutoza Desabre:

Abazamu: Denis Onyango (Mamelodi Sundowns-South Africa), Jamal Salim (Al Hilal-Sudan), Robert Odongkara (Adama City FC-Ethiopia), Charles Lukwago (KCCA FC-Uganda).

Ba myugariro: Bevis Mugabi (Yeovil Town- England), Nicholas Wadada (Azam FC-Tanzania), Awanyi Timothy (KCCA FC-Uganda), Hassan Wasswa Mawanda (nta kipe afite), Ronald Mukiibi (Ostersunds Sweden), Murushid Juuko (Simba-Tanzania),  Godfrey Walsumbi (nta kipe afite), Muleme Isaac ( FK Viktoria Zizkov- Czech Republic), Joseph Ochaya (TP Mazembe-DR Congo).

Abakina hagati mu kibuga:  Tadeo Lwanga (Vipers SC-Uganda), Khalid Aucho (Church Hill Brothers Fc-India), Kirizestom Ntambi- Coffee FC –Ethiopia), Michael Azira (Montreal-USA), Waisswa Moses (Vipers SC-Uganda), Sadam Juma(KCCA FC-Uganda), Faruku Miya (HNK Gorica FC- Croatia), Kizito Luwagga (Shakhter Karagandy-Kazakhstan), Katregga Allan ( Maritzburg-South Africa).

Abataka: Patrick Kaddu (KCCA FC-Uganda), Allan Kyambadde (KCCA FC-Uganda), Alexis Bakka (Carlstad United- Sweden), Nsibambi Derrick (Smouha- Egypt).

Twitter
WhatsApp
FbMessenger