AmakuruPolitiki

25 biganjemo abarwanyi ba FDLR baguye mu mirwano yabashyamiranyije niza NDC-R

Abantu 25 bapfiriye mu mirwano yashyamiranyije inyeshyamba za FDLR n’iza Nduma Defense of Congo Rénové (NDC-R) ibarizwa mu mutwe wa Mai-Mai, mu mashyamba yo muri Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo.

Iyi mirwano yashyamiranyije impande zombi ku wa Mbere taliki ya 6 Mutarama 2020, ahitwa Katsiru muri Kivu y’Amajyaruguru.

Umuvugizi wa NDC-R, Ngabo Désiré, yatangaje ko abantu 25 aribo bamenyekanye ko baguye muri iyo mirwano barimo abagore bane b’ingabo zabo naho abandi barenga 20 ari inyeshyamba za FDLR.

Ati “Twatewe na FDLR ifatanyije n’inyeshyamba za CMC/Nyatura ku birindiro byacu biherereye Katsiru. Imibare dufite y’abapfuye ni abagore bane b’ingabo zacu n’abandi bakomerekeyemo. Biragoye kuvuga umuba w’inyeshyamba za FDLR zishwe n’ingabo zacu ariko zirenga 25.”

Yakomeje avuga ko bazirukanye muri ako gace, ubu imirwano irimo kubera mu birometero bitandatu uvuye ahitwa Nyanzale.

Journal de Kinshasa yatangaje ko ubwo imirwano yabaga ingabo za RDC zitari muri ako gace.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger